Duharanira guteza imbere ubukungu, dushora muri gahunda ziteza imbere igisekuru gifite impano y’inganda. Dukora imodoka kugira ngo duteze imbere ubukungu bw’abaturange baturiye aho dukorera.
Nkikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, dukora dukurikije amahame mpuzamahanga y’inganda kandi dufata inzira ihoraho yo kunoza akazi kacu.
Twiyemeje umutekano,imyitwarire myiza,inyungu, n’ibikorwa by’ubucukuzi bitangiza ibidukikije. Twabigize inshingano zacu, gushaka uburyo bushya, kandi bwiza bwo gucukura amabuye, tureba neza ko akazi kacu kadafite ingaruka mbi kubaturange begereye aho dukorere, n’abakozi bacu n’umubumbe dutuyeho
Buri umwe muri twe yumva neza uruhare rwacu mugusohoza inshingano zacu no kubahiriza indangagaciro.Twubaha kandi twubahiriza amategeko yose kubushake kandi twisuzuma kugirango tugume kumurongo, dukurikiza amahame akomeye y’imyitwarire no kuvuga mugihe hari ibibazo byo gukemura
Piran Rwanda Limited, Eurotrade International Limited and Rutongo Mines Limited zashyizweho nkibigo bitatu bitandukanye, byigenga bifite ibintu bike bihuriweho. Ibibigo byose bifite amateka akomeye mubucukuzi n’ubushakashatsi bwa Gasegereti, Wolufuramu na Koruta mu Rwanda kandi biyemeje gushyira mu bikorwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mutungo wahawe na guverinoma y’u Rwanda.
Muri Gicurasi 2022, abanyamigabane b’amasosiyete atatu bihurije hamwe bashinga Trinity Metals Limited(“Itsinda”) batewe inkunga na Techmet, sosiyete yigenga y’inganda ikorera mu Bwongereza ikora mu rwego rwo gushakisha uburyo bwo gutanga ibyuma by’ikoranabuhanga ku isi kandi byiyongera cyane. Techmet, umunyamigabane mukuru wa Trinity Metals, ikorana n’abafatanyabikorwa benshi babashoramari harimo hamwe n’itsinda rishinzwe iterambere ry’imari muri Amerika (US Development Finance Corporation) gutera inkunga ibikorwa bya Trinity Metals. Abandi banyamigabane barimo Piran Resources, sosiyete nkuru ya Piran Rwanda Limited na Guverinoma yu Rwanda, ihagarariwe na Ngali Holdings Limited.
Guhuriza hamwe ibigo bitatu byatumye Trinity Metals igera kumwanya wayo nka sosiyete iyoboye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’umukoresha w’abikorera. Inama y’ubuyobozi yashyizweho muri Gicurasi 2022 ihagarariwe n’abanyamigabane bakomeye kugira ngo bagenzure ingamba n’imiyoborere by’isosiyete mu Rwanda.
Ihuriro ry’inzira eshatu hifashishijwe igishushanyo mbonera, rishingiye ku mbaraga za buri sosiyete uko ari eshatu kugira ngo igere ku mikorere yiyemeze. Nko kongera ubushobozi bw’umusaruro, uburyo bwo gutanga amasoko menshi, kuzamura amahirwe y’umwuga ku bakozi ndetse n’umubano ukomeye w’abaturage n’umubano wa leta.
Trinity Metals Group
Abagize Inama y'UbutegetsiShawn McCormick ni Perezida wa Sosiyete ya Trinity Metals Group hamwe n'Inama y'Ubutegetsi ya Rutongo. Yagiranye umubano wa hafi n'u Rwanda kuva mu 1994 ubwo yasuraga bwa mbere u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yaje kuba Umuyobozi ushinzwe ibibazo bya Afurika mu Nama y’igihugu ishinzwe umutekano i White House i Washington, muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yarashinzwe gukurikirana ibintu byose bigize politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ku isi yose. Yibanze ku mbogamizi zo muri Afurika yo Hagati ni yamajyepfo no kubaka umubano mwiza na guverinoma nshya n’itsinda ryayo rishinzwe kuyobora i Kigali.
Inshingano za Shawn zabanje harimo, Umujyanama mukuru w’ibikorwa by’isi yose hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Afurika muri BP i Londres hamwe na Visi Perezida w’ibikorwa mpuzamahanga muri TNK-BP i Moscou.
Kugeza ubu akora nk'umujyanama wa LSE (Listed Rainbaw Rare Earths (Muri Afurika y'Epfo n'uBurundi) ndetse n'umujyanama wa Karo Resources (Zimbabwe).Mbere yo kwibumbira hamwe muri Trinity Metals, McCormick yari n'umuyobozi wa Piran Resources mu Rwanda.
Brian Menell ni Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa TechMet Limited. TechMet Limited ni umunyamigabane mukuru wa Trinity Metals Group, ikaba ari sosiyete yigenga ishora imari ifite inshingano zo gucukura amabuye y'agaciro, gutunganya, no gusubiza agaciro umutungo.
Umushoramari ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza n’Afurika y’epfo, Brian ashora imari mu bikorwa bitandukanye by’ubucukuzi bw’amabuye ndetse n’ingufu ku masoko mpuzamahanga kw’isi. Ahagarariye sosiyeti icukura Nikeli n’Umuringa wa Cobalt biherereye muri Brazil y’Amajyaruguru ndetse na Sosiyete icukura Vanadium iherereye muri Leta ya Arkansas, muri Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika.
Brian yahoze ari Umuyobozi wa Anglovaal Ltd, isosiyete ikora ibikorwa bitandukanye birimo inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro. Yahoze kandi ari Umuyobozi nshingwabikorwa muri iyo sosiyete ya Anglovaal (AVMIN) ikora ibyuma by’ubwoko butandukanye harimo iby’amabengeza, iby’imiringa n’ibindi bikomeye muri Afurika y’epfo. Mbere y’uko akorana na Anglovaal, Brian yamaze imyaka umunani akorana na De Beers Group.
Peter Geleta ni Umuyobozi mukuru wa Trinity Metals Group akaba n'umwe mu bagize 'Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals Group. Akaba kandi ari umwe mu bagize inama y'Ubutegetsi bwa Trinity Metals Rutongo. Afite uburambe bw’imyaka isaga 35 mu mirimo itandukanye mu ma sosiyete atandukanye akomeye acukura amabuye y'agaciro ku isi.
Mu gihe yari ayoboye Sosiyete icukura Zahabu Acacia Mining, Sosiyete yari kw’isoko ry’Imari n’imigabane rya FTSE 250, yayigfashije kuzamuka mu gihombo yakoreragamo mu gihe cy’imyaka 2 gusa. Mbere y’ibi, Peter yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi itandukanye cyane cyane nko kuyobora Sosiyete ya AngloGold Ashanti, aho yari mu itsinda ryo kwagura ibikorwa byayo mu karere k’Afurika ndetse yakoreye no muri BarrickGold.
Umunyafurika y’epfo ufite inkomoko mu Bwongereza, Peter afite uburambe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’inganda ku migabane hafi yose kw’isi usibye Antaratika. Yamaze imyaka irenga 30 akora mu bihugu byinshi byo muri Afurika, harimo Mali, Guinea, Burukina Faso, Kenya, Tanzaniya, Afurika y'Epfo, Namibia, Maroc, Ghana, Senegal, Kongo, na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Yabaye kandi Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Sosiyete ya Averda International, aho yakurikiranaga ibikorwa byayo mu bice bitandukanye biherereye mu Buhinde, UAE, Oman, Arabiya Sawudite, na Qatar.
Peter, ubusanzwe akunda kwandika, siporo, gutembera, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Cape Town.
Uwera Diane Mugisha ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals, akaba azanye ubumenyi n'uburambe mu micungire y'ibigo mu bihe bitandukanye. Ni Umuyobozi mukuru wa Ngali Holdings, akurikirana ibikorwa byose by'Ikigo n’ishoramari bya Ngali Holdings kugira ngo ikigo gikomeze ku mwanya wa mbere ku isoko.
Mbere yo kuba Umuyobozi mukuru, Diane yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange, aho yayoboranga itsinda kugenzura ingamba n’ibikorwa no gushyiraho umurongo w’imikorere uhamye mu miyoborere y’Ibigo. Yayoboye kandi ibijyanye n’umubano rusange n’itumanaho mu kuba ikiraro hagati y’Abashoramari basanzwe ndetse n’abashya.
Diane yagiye ayobora imyanya itandukanye mu cyahoze ari Banki y’Ubucuruzi mu Rwanda (BCR) ubu yabaye I&M Bank. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Mediheal Diagnostics and Fertility Centre, Locus Dynamics Ltd, East African Exchange (EAX), Luna Smelter na OKO Africa. Mbere, yakoraga nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Ngali Holdings, Ngali Energy na Rwanda Online Platform Ltd.
Ishyaka rye ry'Ubuyobozi ryatangiye ubwo yari kapiteni w'ikipe muri shampiyona ya Basketball ya Varsity. Akunda umukino wa Basikete ndetse no kugira inama abana b’abakobwa b’abanyarwanda ?bakibyiruka.
Hannah Badenach ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals. Afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu bikorwa n’amasoko mpuzamahanga mu by’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mutungo kamere. Yagiye kandi akora mu bikorwa bitandukanye byo gutwara ibintu, kwamamaza, ishoramari n’ibindi. Hannah kandi yagiye akora mu bigo mpuzamahanga bitandukanye nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi.
Afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko yakuye muri kaminuza ya Tasmania, akaba afite n'impamyabushobozi yo muri AICD kandi yashoje amahungurwa y’ubuyobozi mu ishuri ry'ubucuruzi rya IMD riherereye mu Busuwisi.
Adonis Pouroulis ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals. Ni Rwiyemezamirimo, umushoramari, akaba n’Umucukuzi w’Umwuga wagiye ukora mu myanya itandukanye mu bijyanye n’ubucukuzi n’ingufu mu gihe cy’Imyaka irenga 30. Niwe washinze kandi akaba Umuyobozi mukuru wa Pella Resources, ikaba ari Sosiyete yibanda ku bijyanye n’ubucukuzi bw’umutungo kamere ndetse n’ingufu muri Afurika, ibi bigo bikaba bizobereye mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubucukuzi.
Binyuze mu bikorwa bye yakoreye muri Pella Resources, Adonis yagize uruhare runini mu gushinga, gutera inkunga, no guteza imbere amasosiyete menshi y’umutungo kamere, arimo nka Chariot Limited, Petra Diamonds, Piran Resources, na Rainbow Rare Earth. Nubwo ibikorwa bya Pella Resources iyobowe na Adonis akenshi byibanda ku bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, intumbero yayo iragutse aho ubu ibikorwa bye birenga imbibi hibandwa cyane ku gukora ingufu zikorana ikoranabuhanga ritangiza ikirere, gukora bateri, ndetse n’ibindi hagamijwe kubona ingufu zijyanye n’iterambere rirambye
James ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi akaba afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu myanya itandukanye harimo kuba Umuyobozi Mukuru, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imari ndetse yagiye akora mu Nama y’Ubutegetsi y’Ibigo bitandukanye bikora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu ndetse no mu bigo by’imari.
Afite inararibonye mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, gukusanya imari, guhuza imbaraga ndetse no kugura ibigo, kubaka ubushobozi bw’abakozi atandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mbere yo kwibumbira kw’ibigo byatumye havuka Trinity Metals, James yahoze ari Umuyobozi mukuru wa Piran Resources
Richard Merrison aje mu nama y’Ubutegetsi azanye inararibonye mu bijyanye no gushaka, gushora imari mpuzamahanga mu myaka irenga 25. Yagize uruhare mu mishinga y’ibikorwa remezo ikomeye ifite agaciro ka miliyoni z’amadorari ndetse no kohereza ibicuruzwa kunguzanyo mu mahanga no gucuruza inguzanyo z’imari, akorana cyane n’ibigo bitanga inguzanyo kubicuruzwa byoherezwa mu mahanga na za banki.
Ibikorwa bye byibanze cyane cyane kukwa gura amasoko ndetse no guteza imbere ubukungu, cyane cyane amasoko yo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse no mu nzego zirimo ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibicuruzwa biva mu mahanga, umutungo, n'ikoranabuhanga mu itumanaho.
Richard afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko yo muri LLB kandi acunga neza ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo mu nzego zinyuranye zikorera hagati ya Afurika y'Epfo n'Uburayi
Darryll Castle iri mubagize inama y'Ubuyobozi bwa Trinity Metals kandi ni Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya TechMet Limited, umunyamigabane m'ukuru wa Trinity Metals. Binyuze mu mwuga we, Darryll afite ubunararibonye n'ubuhanga butandukanye mu micungire y’ibigo, gucunga ikigega, gucunga isesengura ry’imari, ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro.
Darryll yatangiye umwuga we muri Transnet nk'umu injeniyeri, azakujya gukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ahitwa Billiton. Yabaye umuyobozi mukuru wa sosiyete y'ishoramari ya Zungu (ZICO), yagiye akorana na sosiyete zinganda nyinshi zifite inyungu mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, imari n'itangazamakuru.Mbere yibi, Darryll yari umuyobozi wikigega n’isesengura hamwe n’ubuyobozi bwumutungo wa STANLIB, umwe mubacunga umutungo munini muri Afrika yepfo. Darryll yayoboye inkunga zibigobyinshi byo mu rwego rwo hejuru, yarari no muri Komite Nyobozi ya STANLIB, kandi yari Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umutungo akaba n'umuyobozi w'ikigega.
Nyuma Darryll yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Metorex Group Limited akaba n'umuyobozi mukuru wa PPC Limited (muri Afurika y'Epfo, JSE yashyizwe ku rutonde). Mbere, yari umuyobozi mukuru wa Trafigura Mining Group na Anvil Mining Limited (isosiyete iri ku rutonde rukuru rw’imigabane muri Toronto n’imigabane muri Ositarariya). Darryll kandi yari umwe mubagize inama y'ubutegetsiwa ya Tiger Resources, isosiyete yashyizwe ku rutonde rw’imigabane muri Toronto hamwe n’imigabane muri Ositarariya na Basil Read Limited, isosiyete y’ubwubatsi yo muri Afurika yepfo.
Peter Geleta ni Umuyobozi mukuru wa Trinity Metals Group akaba n'umwe mu bagize 'Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals Group. Akaba kandi ari umwe mu bagize inama y'Ubutegetsi bwa Trinity Metals Rutongo. Afite uburambe bw’imyaka isaga 35 mu mirimo itandukanye mu ma sosiyete atandukanye akomeye acukura amabuye y'agaciro ku isi.
Mu gihe yari ayoboye Sosiyete icukura Zahabu Acacia Mining, Sosiyete yari kw’isoko ry’Imari n’imigabane rya FTSE 250, yayigfashije kuzamuka mu gihombo yakoreragamo mu gihe cy’imyaka 2 gusa. Mbere y’ibi, Peter yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi itandukanye cyane cyane nko kuyobora Sosiyete ya AngloGold Ashanti, aho yari mu itsinda ryo kwagura ibikorwa byayo mu karere k’Afurika ndetse yakoreye no muri BarrickGold.
Umunyafurika y’epfo ufite inkomoko mu Bwongereza, Peter afite uburambe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’inganda ku migabane hafi yose kw’isi usibye Antaratika. Yamaze imyaka irenga 30 akora mu bihugu byinshi byo muri Afurika, harimo Mali, Guinea, Burukina Faso, Kenya, Tanzaniya, Afurika y'Epfo, Namibia, Maroc, Ghana, Senegal, Kongo, na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Yabaye kandi Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Sosiyete ya Averda International, aho yakurikiranaga ibikorwa byayo mu bice bitandukanye biherereye mu Buhinde, UAE, Oman, Arabiya Sawudite, na Qatar.
Peter, ubusanzwe akunda kwandika, siporo, gutembera, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Cape Town.
Andrew Kruger n’umuyobozi mukuru w'agateganyo Ushinzwe Imari (CFO) muri Trinity Metals Group. Afite uburambe bw'imyaka irenga 30 mu bijyanye n'imari mu nganda zamabuye y'agaciro, FMCG, Ubuvuzi n'Uburezi. Andrew agenzura, Imikorere y'imari, agatanga ubusobanuro kubijyanye n'imari kubanyamigabane ba sosiyete, atanga igenamigambi ry'ubucuruzi, kugenzura ibiciro na abafatanyabikorwa ba sosiyete. Afasha abayobozi bakuru gutegura ingamba no kwemeza ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye.
Andrew n’umucungamari wemewe ufite uburambe akanaba umujyanama w'abayobozi ndetse n'umuyobozi ushinzwe imari mu amasosiyete mpuzamahanga. Andrew yakoze ku mishanga itandukanye mu bihugu bitandukanye muri Afurika y'Epfo ndetse no muri Afurika yose, harimo Nijeriya, Gana, Kenya, Uganda, Zambiya, Zimbabwe, Mozambike na Maurice.
Andrew akunda gutembera n'ibidukikije. Afite Impamyabumenyi y’ubucuruzi, DipAcc yo muri kaminuza ya KwaZulu-Natal (UKZN), CA (SA).
Nkumujyanama mu by'amategeko, Tristan Minyati atanga inama mu by'amategeko na mabwiriza kw'itsinda ry'abayobozi hamwe na sosiyete muri rusange. Akora kandi nk'Umuyobozi n'Umunyamabanga wa Trinity Metals Group.
Yahoze ashinzwe amategeko mu Muryango w’abibumbye muri Mali, Tristan yafashije kuvugurura urwego rw'ubutabera mu majyaruguru ya Mali. Mbere, yakoranye n'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda nk'umujyanama mu by'Ubucamanza no mu by'amategeko ku manza zoherejwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda no mu bindi bihugu.
Tristan afite impamya bumenyi y'ikirenga mu mategeko (LLM) agenga ubucuruzi yakuye muri kaminuza y'u Rwanda. Akagira n'indi mpamya bumenyi y'ikirenga mu mategeko ajyanye n'uburenganzira bwa muntu yakuye mu Bufaransa muri Université de Nantes, n'impamyabumenyi ihanitse mu burenganzira bwa muntu yakuye muri kaminuza yo muri Amerika (Fordham University). Ni umunyamuryango w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda na Sosiyete y'Afurika y'Iburasirazuba ndetse akaba n'Umuyobozi wungirije w'Inama y'Ubuyobozi ya NMC Ltd.
Imena Evode ni Umuyobozi mukuru muri Mine ya Musha, Akaba ashinzwe kugenzura imicungire n'ibikorwa byose bya Mine ya Musha, akita ku musaruro utekanye ndetse n’imibereho myiza y’abakozi ndetse n’abaturage baturiye mine ya Musha. Afite ubunararibonye bw’imyaka 14 mu ruganda rw’amabuye y'agaciro. Yagize uruhare mu guhindura urunganda binyuze mu kuvugurura politiki y’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro, amategeko, amahame n'amabwiriza nk'uwahoze ari Minisitiri w’igihugu ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri guverinoma y'u Rwanda kuva 2013 kujyeza 2016.
Kuri ubu Evode ni Umuyobozi w’umuryango wa Rwanda Geo-Scientists (RGS). Binyuze mu ruhare rwe nk'umujyanama mu bikorwa byinshi byo gucukura amabuye y'agaciro ndetse no guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda, na Afurika yo Hagati ni y'amajyepfo, ibi byatumye habaho gufungura mine zitandukanye z'ibyara inyungu.
Yayoboye neza ibikorwa by’ubucuruzi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aho yabaye Umuyobozi wa Mine muri GAMICO Ltd. Yabaye umwarimu w'abenshi muba injeniyeri n'abashinzwe kugenzura inkomoko y'amabuye mu ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri mine zitandukanye.
Evode ashishikajwe no k'ubungabunga umutungo w'amabuye y'agaciro kandi y'ishimira siporo na Muzika. Afite impamyabumenyi y'ikirenga muri Siyanse n'ubumwenyi bw'isi (Impuguke muri Metallogeny) yakuye muri kaminuza ya Cadi Avyad muri Maroc na DEUG Impamyabumenyi ku isi na siyansi y'isi yakuye muri kaminuza ya Chouaib Doukkali muri Maroc.
Umuyobozi mukuru
w'ibirombe bya MushaJames Madahunga yabaye Umuyobozi mukuru wa Mine ya Trinity Metals Nyakabingo kuva 2020. Mu mirimo ye ya buri munsi ni ugukurikirana imirimo yose y’ubucukuzi no guharanira ko ko haboneka umusaruro utekanye ndetse n'imibereho myiza y'abakozi bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'abaturage baturanye na Mine. Mbere y’ibi, James yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro muri Eurotrade International-Nyakabingo.Ugereranije, afite imyaka 22 mu mirimo y'ubucukuzi n’burambe mu gukurikirana ibikorwa, harimo imyaka 18 yo mubikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro. Umwuga we wamujyanye ku masoko yo muri Afurika y'Iburasirazuba, harimo Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
James afite certificat mu byo gucukura amabuye y'agaciro, impamyabushobozi y’amahugurwa yo guturitsa intambi, na certificat y’ubutabazi bw'ibanze yahawe na Croix-Rouge y'u Rwanda. Ni Umujyanama w'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Umurenge.
Umuyobozi Mukuru
wa Mine ya NyakabingoLionel Sematuro ni Umuyobozi mukuru muri mine ya Rutongo, akurikirana ibikorwa by'ubucuruzi no kunoza imikorere y'ubucuruzi muri rusange. Afite uburambe bw'imyaka 11, yayoboye neza ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda, aho amaze imyaka 4 ari umuyobozi mukuru muri Musha Mine. Yatangiye nyuma yo kuvugurura bikomeye ubuyobozi bwa Musha, hagati mu icyorezo cya Covid-19 no kugabanuka kw'igiciro cy'agasegeleti. Binyuze mu buyobozi bwe buhebuje Lionel yashyize mine ya Musha kumurongo kandi mu bihe bigoye cyane yayoboye ikipe ya Musha neza.
Mbere yo gukorera i Musha, Lionel yari umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano, ibidukikije n’ubuzima (OESH) mu Rwanda, aho yateje imbere kandi ashyira mu bikorwa uburyo bwo gushyiraho ubuziranenge hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga bya ISO. Ni umunyamuryango mubashinze ishyirahamwe ry’ubuzima n’umutekano mu Rwanda (ROHSA) kandi ashishikajwe no kuba indashyikirwa mu mikorere, gukomeza kunoza imikorere, imiyoborere, n’ubuyobozi bufite ireme.
Lionel akunda imirimo y’ubukorerabushake no gutembera, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’inganda n’ ibiribwa yakuye muri Université Cadi Ayyad muri Maroc nindi mpamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Kaminuza yitwa University of People, yo muri Amerika.
Umuyobozi mukuru
wa RutongoMary Ashimwe ni Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri Trinity Metals kandi afite uburambe bw'imyaka irenga 27 mu kuyobora abakozi, m'ubuyobozi, n’iterambere ry’ubukungu, haba mu bigo ndetse no mu nzego za Leta.
Mary yakoze nk'Umuyobozi w'abakozi muri Cogebanque Plc. Aba n'umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi no gucunga ibikorwa muri MTN Rwandacell. Yanabaye umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali.Mary agira ishyaka ryo kunoza inshingano z'imibereho myiza, Mary yagize imyanya myinshi y'ubuyobozi. Yabaye Umuyobozi w'Ikigega cy'Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) mugihe kimyaka 8. Ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi akaba na Perezida wa komite ishinzwe abakozi ya Horizon Group Ltd. Akaba ari no mubagize Inama y'ubutegetsi y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu nganda (NIRDA). Afite impamyabumenyi ihanitse yakuye mu Ishuri ry’Ubuyobozi rya Maastricht n’impamyabumenyi nk’umufatanyabikorwa w’Ibipimo byabakozi hamwe nisesengura ryamakuru.
Calvin Whitford ni Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Imirimo ya Tekinike muri Trinity Metals. Afite imyaka irenga 34 y’uburambe mu mirimo ya tekinike, harimo imyaka 20 amaze akora nk’umukozi mu kumenya ibimenyetso ndangahantu murii Mine.
Calvin agenzura, atezimbere, ndetse akubaka ubushobozi mu bya tekiniki kumishinga myinshi y'ubucukuzi, yibanda cyane mu gutez’imbere no gushyira mu bikorwa sisiteme za tekiniki n’imirongo ngenderwaho y'ubucukuzi. Atanga ubujyanama mu rwego rwo hejuru kugira ngo afashe abenegihugu kumenya no kubahiriza amategeko y’umutekano n’ibidukikije ndetse n’imikorere myiza.
Inshingano za Calvin ni uguha imbaraga abantu kugirango bagere ku bushobozi bwabo bwite binyuze mu bumenyi, amahugurwa, no gutanga inama. Afite Impamyabumenyi mu bucukuzi bw’amabuye y'agaciro ndetse no guha agaciro amabuye y'agaciro kandi ni umunyamuryango w'urugaga rw’abakozi bashinzwe ibipimo ndangahantu kuri Mine muri Afurika y'Epfo
Sam Ryumugabe ni inzobere mu kubungabunga bidukikije ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu mirimo yo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere kamere no guteza imbere abaturage mu bucukuzi bw’amabuye y'agaciro.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, Sam yakoraga nk'Umuyobozi ushinzwe ibidukikije n’imibanire n’abaturage muri Piran Resources Rwanda, yibanda cyane cyane ku guteza imbere imibanire myiza y’Ikigo n’abaturage. Mbere y’ibyo kandi, Sam yabaye Umugenzuzi wa Mine mu cyahoze ari Minisiteri y’Umutungo Kamere mu Rwanda ubu yabaye Ikigo cya Mine Peteroli na Gazi Mu Rwanda (RMB), agenzura Ibigo bicukura amabuye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa by’inshingano z’ubuzima n’umutekano, kubungabunga ibidukikije mu Rwanda. Byongeye kandi, yafashije gushyiraho ibipimo ngenderwaho mu bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku bakoraga umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye mu Rwanda mu gihe yakoraga muri Minisiteri y’Umutungo kamere, byafashije cyane mu kubaka ubushobozi bw’abacukuzi bato.
Sam afite impamyabumenyi mu micungire y’ubutaka n’ibidukikije yakuye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda n'impamyabumenyi yisumbuye (Masters) mu micungire y’imishinga. Ni umunyamuryango w'ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro (IM4DC), N’ihuriro ry’Abayobozi mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Afurika (ELAM). Yabonye amahugurwa atandukanye mu bijyanye n’imibanire y’abaturage n’ibigo bicukura amabuye yakuye muri Kaminuza ya Queensland muri Australia, amahugurwa atandukanye kw’iterambere rirambye, Ibijyanye n’imihindagurikire y’Ibihe n'ibindi.
Umwuga w'ubucukuzi wamuvanye mu Rwanda azenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere nka Repubulika ya Centrafrique, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Afite impamyabumenyi ihanitse ku bumenyi bw’isi yakuye muri kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza, n'impamyabumenyi y'ikirenga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yakuye mu ishuri ry'ubucukuzi rya Camborne, muri kaminuza ya Exeter, mu Bwongereza.
Kavukire mu mijyi icukura amabuye y'agaciro mu Rwanda, Justin byamuteye ishyaka ryo gukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Yiyemeje guteza imbere umwuga no guteza imbere Geologiya nk'umwuga ukomeye mu Rwanda. Kugezubu, akora nk'umujyanama mu Nama ishinzwe ubumenyi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.Byongeye kandi, ni umwe mu bashinze umuryango w’abanyarwanda bize ubumenyi bw'isi, akaba akora nkumuvugizi w'iki kigo mu kongera ubushobozi bw’urubyiruko no guteza imbere imyuga
Umuyobozi w'ishami
rya JewolojiCharles Safari ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umutekano muri Trinity Metals. Charles afite uburambe bw’imyaka 30 akora ibikorwa by’umutekano mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Uruhare runini Charles yagize mu gisirikare rwamuhesheje Brevet d'état-major (BEM) yakuye mu ishuri rya gisirikare rya Royal Military School, i Buruseli. Yaje gusezera ku mirimo ye afite ipeti rya Liyetona Koloneli, mbere y’uko asezera, yabaye umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe guhagarika imirwano ya UNAMID, aho yahuzaga ibikorwa byose by’ubunyamabanga bijyanye no gukurikirana ihohoterwa n’imirwano.
Akunda cyane ibijyanye n’umuco Nyarwanda n’imitecyerereze ya Muntu, Charles afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijuyanye n’uburezi n’imitekerereze yakuye muri kaminuza y’u Rwanda n'impamyabumenyi y'ikiciro cya gatatu mu bumenyi bwa politiki n’igisirikare.
Llene Toledo akuriye itsinda rishinzwe kugenzura imari muri Trinity Metals. Llene afite uburambe bw’imyaka 20 yo kugenzura no guteza imbere inzira y’imari nuburyo ikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y'agaciro.
Umucungamari w’umwuga wemewe, Llene yazamuye ubumenyi bwe mu bice bitandukanye by'Imari n'icungamutungo. Yakoranye cyane n’Ibigo by’abikorera mu bijyanye na serivise z’imari muri Philippines, Laos, ndetse no mu Rwanda. Inshingano ze ni ugushyiraho politiki y’imari, kugenzura raporo y’imari y’imbere mu kigo, no gukorana cyane n’abandi bagize itsinda rikuru kugirango bamenye amahirwe yo kuzigama neza. Yatoje neza abakozi bashinzwe imari bo mu Rwanda.
Llene yishimira gutembera hamwe n'umuryango we kandi akunda n'ibidukikije. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya Perpetual Help System Laguna, muri Filipine.
Abagize inama y’ubutegetsi
ya Rutongo MineShawn McCormick ni Perezida wa Sosiyete ya Trinity Metals Group hamwe n'Inama y'Ubutegetsi ya Rutongo. Yagiranye umubano wa hafi n'u Rwanda kuva mu 1994 ubwo yasuraga bwa mbere u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yaje kuba Umuyobozi ushinzwe ibibazo bya Afurika mu Nama y’igihugu ishinzwe umutekano i White House i Washington, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akurikirana ibintu byose bigize politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ku isi yose. Yibanze ku mbogamizi zo muri Afurika yo Hagati n’yamajyepfo no kubaka umubano mwiza na guverinoma nshya n’itsinda ryayo rishinzwe kuyobora i Kigali.
Inshingano za Shawn zabanje harimo, Umujyanama mukuru w’ibikorwa by’isi yose hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Afurika muri BP i Londres hamwe na Visi Perezida w’ibikorwa mpuzamahanga muri TNK-BP i Moscou.
Kugeza ubu akora nk'umujyanama wa LSE (Listed Rainbaw Rare Earths (Muri Afurika y'Epfo n'uBurundi) ndetse n'umujyanama wa Karo Resources (Zimbabwe).Mbere yo kwibumbira hamwe muri Trinity Metals, McCormick yari n'umuyobozi wa Piran Resources mu Rwanda.
Peter Geleta ni Umuyobozi mukuru wa Trinity Metals Group akaba n'umwe mu bagize 'Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals Group. Akaba kandi ari umwe mu bagize inama y'Ubutegetsi bwa Trinity Metals Rutongo. Afite uburambe bw’imyaka isaga 35 mu mirimo itandukanye mu ma sosiyete atandukanye akomeye acukura amabuye y'agaciro ku isi.
Mu gihe yari ayoboye Sosiyete icukura Zahabu Acacia Mining, Sosiyete yari kw’isoko ry’Imari n’imigabane rya FTSE 250, yayigfashije kuzamuka mu gihombo yakoreragamo mu gihe cy’imyaka 2 gusa. Mbere y’ibi, Peter yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi itandukanye cyane cyane nko kuyobora Sosiyete ya AngloGold Ashanti, aho yari mu itsinda ryo kwagura ibikorwa byayo mu karere k’Afurika ndetse yakoreye no muri BarrickGold.
Umunyafurika y’epfo ufite inkomoko mu Bwongereza, Peter afite uburambe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’inganda ku migabane hafi yose kw’isi usibye Antaratika. Yamaze imyaka irenga 30 akora mu bihugu byinshi byo muri Afurika, harimo Mali, Guinea, Burukina Faso, Kenya, Tanzaniya, Afurika y'Epfo, Namibia, Maroc, Ghana, Senegal, Kongo, na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Yabaye kandi Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Sosiyete ya Averda International, aho yakurikiranaga ibikorwa byayo mu bice bitandukanye biherereye mu Buhinde, UAE, Oman, Arabiya Sawudite, na Qatar.
Peter, ubusanzwe akunda kwandika, siporo, gutembera, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Cape Town.
Marcel Mukeshimana ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi bwa Mine ya Rutongo. Ni inzobere mu micungire y’imari ya Leta yamaze igihe kinini muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu. Yakoze ku myanya itandukanye mu bigo bya Leta guhera ku mpuguke mw’ibaruramari rya Leta kugeza ku mpuguke ishinzwe imikorere, ibipimo by'umwuga n'imbonerahamwe ya konti. Yabaye kandi inzobere mu micungire y’imari mu mushinga wa IFMIS, icyo gihe yari Umucungamari mukuru wungirije ushinzwe guhuza konti no gutanga raporo, yongera akora ku mwanya rusange w’umucungamari.
Mukeshimana yagize uruhare mu ivugurura ry’imicungire y’imari ya Leta muri Guverinoma y’u Rwanda kandi akorana n’ibigo bitandukanye nk’umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi muma sosiete atandukanye, ari yo Sosiyete icukura amabuye y'agaciro ya Rutongo; Ikigo cy'Ubwiteganyirize bw'u Rwanda; Ibitaro by'itiriwe umwami fayisari; Ishyirahamwe ry'abacungamari bo muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo; Gahunda yo Kwimenyereza umwuga muri Afurika.
Afite impamyabumenyi mu by'icungamari, impamyabumenyi y'ikirenga mu by'imari no kugenzura kandi ni Umucungamari wa Leta ufite impamyabumenyi kandi yemewe. Ni umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abacungamari bemewe (ACCA), Ikigo gishinzwe imari ya Leta (CIPFA) n’ikigo cy’abacungamari ba Leta bemewe mu Rwanda (ICPAR)
Dr. William ni umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals Rutongo akaba n'Umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari muri Ngali Holdings. Ashinzwe gutunganya imishinga ishora imari muri Ngali Holdings no kugenzura amashami yayo yose.
Gukora muri Kaminuza ya Kaiserslautern, mu Budage, nk'Umwarimu wungirije akaba n’umuyobozi w’imibare y’imari, William afite amateka akomeye mu bushakashatsi.
Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ndetse n’impamyabumenyi y’Ikirenga mu mibare n’imari (cyane cyane kubyaza umusaruro ishoramari), izi mpamyabushobozi zose yazikuye muri kaminuza ya Kaiserslautern, mu Budage.
Rob Rainey ni umunyamabanga wa Trinity Metals Group akaba n'umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Trinity Metals Rutongo. Ni umucungamari w’Umwuga kandi ufite uburambe bw'imyaka irenga 25 murwego rwo hejuru haba mu masosiyete acukura amabuye y'agaciro azwi cyangwa ayigenga.
Yagize uruhare runini mu buyobozi bw'ibigo bishinzwe gucukura umuringa / cobalt, gasegereti, worufuramu, zahabu, diyama na chrome