Ibidukikije

Turi mubagize impinduramatwara y’ingufu

 

Twubaha indangagaciro  zacu kandi tukabazwa abaturage baturiye aho dukorera n’ibyiza by’isi bidukikije . Dushyigikiye ubutumwa bwa Loni bwo kureba ko muri 2030 abantu bose bishimira amahoro n’amajyambere, kandi tugakora uruhare rwacu kugira ngo tugire uruhare mu ntego z’iterambere rirambye ku isi;

Twafashe ingamba zo gukurikirana, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gukoresha uburyo bwo gucukura tutangije ibidukikije. Dukoresha ingamba zo gusimbuza ibiti byangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bwacu kandi twateye ibiti birenga 657,000 ahantu hacukuwe amabuye y’agaciro. Dukora dufatanyije n’ubuyobozi bushinzwe ibidukikije, amashyamba n’inzego zishinzwe gucunga amazi kugira ngo imbaraga zacu zongerwe agaciro mukurinda ibidukikije.

 

Dutezimbere ibinyabuzima bitandukanye

Inzuki zigira uruhare runini mu kuringaniza  no gusana ibidukikije. Kuri mine ya Nyakabingo, twatangije umushinga w’ubuvumvu mu mashyamba yacu yasubiwemo, umushinga urambye utanga amahirwe yo kubaho ku baturage. Uyu mushinga wabaye kandi uzakomeza kuba uburyo bukomeye bwo kwinjiza amafaranga ku baturage.

Ibikorwa Rusange

Turimo kuzamura imibereho

Twizera ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari ingenzi mu gutanga akazi no kuzamura ubukungu. Abakozi bacu 97% n’abenegihugu, bahabwa imbaraga kandi bagashobozwa kuyobora no kwitabira gahunda, zitanga ingaruka kumibereho myiza y’abaturage aho batuye. Dutekereza ku baturage muri buri cyiciro cyimibereho yacu y’ubucukuzi kandi twatangije gahunda kugirango ubuzima bwabo bumere neza kubera ko duhari.

Binyuze mubyo twiyemeje, twafashije kuzamura abaturage binyuze:

  • Gutanga ubwishingizi bwo kwivuza ku baturage barenga 3,000 buri mwaka
  • Twavuguruye  ibirometero birenga 30 byumuhanda
  • Gufasha imiryango itishoboye muburyo bwihariye, harimo kubaka no kuvugurura amazu yangiritse, gukwirakwiza ibiti by’imbuto no gushyiraho ubusitani bw’imboga bw’abaturage kugira ngo bikemure imirire mibi mu bana ndetse n’imikurire mibi, no gutera inkunga yamafaranga y’ishuri n’ibikoresho ku banyeshuri.

Gahunda yo guhuriza abacuruzi mu makoperative

Dukoresha abacukuzi bo mu bice byose bya sosiyete, tubaha amahirwe y’ubukungu, ubwiteganyirize n’ishoramari aho batuye.

 

Mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, bikungahaye ku mutungo kamere, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa muburyo butemewe – abacukuzi bakora nta ruhushya rwa Leta, cyangwa uburenganzira ku butaka – kandi ibi biri hose.

Trinity Metals irimo kurwanya iki kibazo ishora imari mu makoperative ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku bufatanye n’ikigo cya Rwanda Mines Petroleum and Gas (RMB). Dukorana n’inzego zibishinzwe zemewe kugirango duhe abaturage babacukuzi  amahugurwa, ibikoresho nibikorwa remezo bisabwa kugirango bakore neza kandi byemewe n’amategeko.

 

Iyi gahunda n’inkimodoka iyoboye ubukungu kw’iterambere,ndashimira ahanini inkunga yatewe na politiki ya leta yu Rwanda. Iremerera aba bacukuzi gukora mu bwigenge nka ba nyir’ubucuruzi babifitemo uruhushya batanga serivisi zita ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Binyuze mubikorwa byigihembwe, iyi gahunda ifasha abayitabiriye kongera ibyo binjiza nibindi bikorwa byubukungu, bihangira imirimo yinyongera aho batuye mumiryango yabo.

Imiyoborere

Trinity Metals ifite umurongo ngenderwaho uhamye kugira ngo habeho imyitwarire y’ubucuruzi iboneye n’ ijyanye n’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’umurimo n’ibidukikije.

 

Twubahirije umurongo ngenderwaho n’ibipimo biva mu nzego z’ibanze n’amahanga zirimo Urwego rw’Ubucuruzi rwemewe (CTC) n’umuryango w’ubufatanye n’ubukungu n’iterambere (OECD).

Amabuye y’agaciro yacu yaremejwe nta makimbirane afite, kandi yujuje amahame atanu y’ibanze:


  • Gukurikirana: Inkomoko n’ingano yamabuye y’agaciro dukora n’ubucuruzi birakurikiranwa rwose
  • Imikorere ikwiye: Ntabwo dukoresha abana, twishyura neza kandi dutanga umutekano hamwe n’imibereho myiza mu akazi.
  • Umutekano n’uburenganzira bwa muntu: Turinda umutekano waho dukorera twubahiriza uburenganzira bwa muntu
  • Iterambere ry’abaturage: Tugisha inama abaturage kandi tugira uruhare mu iterambere ry’imibereho, ubukungu ni ryinzego, twita ku buringanire.
  • Ibidukikije: Turashaka gukomeza kunoza kwita kubidukikije.