Richard Merrison aje mu nama y’Ubutegetsi azanye inararibonye mu bijyanye no gushaka, gushora imari mpuzamahanga mu myaka irenga 25. Yagize uruhare mu mishinga y’ibikorwa remezo ikomeye ifite agaciro ka miliyoni z’amadorari ndetse no kohereza ibicuruzwa kunguzanyo mu mahanga no gucuruza inguzanyo z’imari, akorana cyane n’ibigo bitanga inguzanyo kubicuruzwa byoherezwa mu mahanga na za banki.

Ibikorwa bye byibanze cyane cyane kukwa gura amasoko ndetse no guteza imbere ubukungu, cyane cyane amasoko yo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse no mu nzego zirimo ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibicuruzwa biva mu mahanga, umutungo, n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Richard afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko yo muri LLB kandi acunga neza ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo mu nzego zinyuranye zikorera hagati ya Afurika y’Epfo n’Uburayi